in

Bimwe mu bintu bisigaye bizonga abakobwa b’iki gihe bikabatera gutendeka abasore.

Bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

1.Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk’igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

2.Iyo umuhungu nta mpano n’imwe by’umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

3.Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

4.Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n’umuhungu bakundana.

5.Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n’ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y’umukunzi we.

6.Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzara yatumye indaya zemera guhabwa kawunga n’ibishyimbo kugirango zirarane n’abakiriya bazo ijoro rimwe.

Umujura wacucuraga abaturage yihinduye umuzimu yatawe muri yombi.