in

Bamwe bavuga ko uyu muryango wavumwe|iyo abana babo bamaze gukura bahinduka nk’ibiti.

Uyu munsi tugiye kugaruka ku muryango uberamo ibintu bitangaje aho abana bakomoka muri uyu muryango iyo bagize imyaka batangira guhinduka nk’ibiti.

Ubwo umugabo nyirurugo yaganirizaga itangazamakuru yavuze inkuru yose y’imibere y’umuryango we abantu bose basuka amarira bitewe n’ibikubiye mu kiganiro yatanze. Yagize ati: “njye n’umugore wanjye twashyingiwe mu 1998, ndetse kuva ubwo dutangira kubyara. Bimwe mubintu byatumye umuryango wacu uba mwiza n’urubyaro ahanini bitewe nuko umuntu ufite abana muri sosiyete yacu aba yubashywe”.

Yakomeje agira ati: “twabyaye abana icumi, ariko ibintu ntibyakomeje kugenda neza uko twabyifuzaga kuko abana batanu mu icumi twabyaye bahuye n’ubumuga tutateganyaga kandi bose bubageraho uko bakurikiranaga. Uyu mugabo yavuze ko ikibabaje kurusha ibindi ari ukuntu aba bana bavukaga ari bazima ariko bagira imyaka ine bagatangira kuzana ubwo bumuga butuma ingingo zabo z’umubiri cyane amaguru n’amaboko byihinahina nk’amashami y’ibiti”


Yagize ati: “umwana wanjye w’imfura ubu afite imyaka 22, nawe yahuye n’ubu bumuga, byamukomereye cyane agize imyaka 14, aho niho yananiwe kugenda agahora aryamye cyangwa yicaye hamwe kugeza naho kuvuga byamunaniye. Ubu bumuga bwatumye abana banjye bagagara, kugira ngo ubyumve neza bameze nk’abarwaye pararize. Amaboko n’amaguru yabo ntibiva aho biri”

Uyu mugabo avuga ko bibera mu nzu ariko rimwe na rimwe akabasohora bakajya kota akazuba. Uyu mugabo kandi avuga ko umugore we yageze aho akamuta, ariko ko we adashobora gusiga abana be na rimwe. Avuga ko iyo byajyaga gutangira kuri buri wese muri abo bana ngo byatangiraga bafite umuriro mwinshi cyane.
Byakurikirwaga no gutitira bikomeye maze ngo bikarangira ingingo z’umubiri zibaye nk’igiti. Ngo yagerageje no kubajyana mu baganga ba gakondo ariko ntacyo babashije kumumarira.

Bigitangira uyu mugabo ngo yajyanye abana be kwa muganga bisanzwe ariko agatangazwa bamubwira ko abana be ntacyo barwaye kandi we abibona neza ko bari kumucika. Uyu ngo yaje kubwirwa n’abantu banyuranye ko abana be badateze gukira na rimwe ngo nibwo yahagaritse kujya kwa muganga. Aba bana ubusanzwe ngo baravugaga ariko kugeza abo bose uko ari batanu barwaye ngo ntanumwe ubasha no gusohora ururimi ngo avuge ijambo na rimwe.

Yasoje avuga ko yagurishije ibintu byose ngo avuze aba bana ariko bikaba ibyubusa. Kuri ubu ngo afite impungenge z’ukuntu azabasha gukomeza kurera aba bana be nta kintu asigaranye kuko ngo arumutwaro ukomeye kuri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye ba bana bavukanye amasura adasanzwe bahuye imbonankubone |abantu bumiwe.

Umwarimu wa Kaminuza yateje akavuyo gakomeye mu mujyi nyuma yo gutera ivi akambika impeta umukobwa yihebeye(AMAFOTO)