in

Birangiye ba bana bavukanye amasura adasanzwe bahuye imbonankubone |abantu bumiwe.

Mu nkuru zacu zatambutse twagiye tubagezaho abana bavukanye amasura adasanzwe, aho babaga basuwe n’itangazamakuru bakaganira n’imiryango yabo ku ngorane bagira,aho ndetse bavugaga ko  bamwe mu baturanyi babo babibasira babita amazina abatesha agaciro, bati “ni inkende”,abandi bakavuga ko barisha ibyatsi .Gusa kuri iyi nshuro umwe muri bo witwa Nsanzimana Elia w’imyaka 22 wavukanye isura idasanzwe akaba afite ingorane mu kuvuga, akaba anatinya abantu ,yafashijwe kugera aho abandi bana bafite ubumuga nk’ubwe ndetse n’ubundi butandukanye barererwa mu karere ka Rubavu.

Ni urugendo rutoroshye rwari rwateguwe na Afrimax Tv aho yasuye inshuro nyinshi uyu musore I wabo mu karere ka Gisagara.Ndetse bakiyemeza kuzamujyana I Rubavu ahurayo n’abandi bana batatu bavukanye amasura adasanzwe.Mu rugendo rwa Nsanzimana ava I Gisagara ajya I Rubavu yagiye ashungerwa n’abantu batandukanye, bari baramubonye mu makuru,ndetse na we kubera kutamenyera kujya aho abandi bantu bari byamutonze.Gusa byose byararangiye ahujwe na bandi bana batatu bafite ikibazo nk’icye ndetse agezwa mu ishuri rirererwamo abana bafite ubumuga bunyuranye .

Kanda hano hasi urebe video y’uyu rugendo rwa Afrimax Tv na Nsanzimana Elia:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mu Miss wari ushyigikiwe n’ibyamamare yavuze ikintu gikomeye akundira ShaddyBoo.

Bamwe bavuga ko uyu muryango wavumwe|iyo abana babo bamaze gukura bahinduka nk’ibiti.