in

Bacenze bagenzi babo mu Nzove induru ziravuga! Abagande Joachim Ojera na Charles Bbaale bakigera mu Rwanda bahise bakora imyitozo buri wese yigaragaza mu macenga aryoheye amaso – AMAFOTO

Abakinnyi 2 b’abagande aribo Joackiam Ojera ndetse na Charles Bbaale basubukuye imyitozo muri Rayon Sports.

Ni mu gihe Rayon Sports yitegura umukino wa mbere wa gicuti izakina na Vital’O FC yo mu Burundi, umukino uzaba kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

Ojera na Bbaale bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, bavuye iwabo muri Uganda.

Gusa bakigera mu Rwanda, baruhutse umwanya muto maze bahita bajyana na bagenzi babo gukora imyitozo mu Nzove, gusa bagaragaye mu myitozo bafite amacenga ateye ubwoba abafana bari aho bavuza induru .

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America

Inkuru y’akababaro: Kigali habereye impanuka ikomeye y’ikirombe cyaguye harimo umugabo wacukuraga umucanga -AMAFOTO