in ,

Jeanne uririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze Indirimbo yakoze ari mu bihe by’umwijima

 

 

Dufashwanayo Jeanne uririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kwinjira mu muziki bidasubirwaho.

Ni umukobwa ufite icyizere gikomeye cy’ibyo azanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nubwo abakobwa benshi baririmba izi ndirimbo batarerekana urwego ruri hejuru.

Mu kiganiro Dufashwanayo Jeanne ari nayo mazina akoresha nk’umuhanzi twagiranye, yadutangarije ko yashyize hanze Indirimbo yitwa Ni Kenshi yakoze ari mu bihe bitamworoheye ariko Imana iza kumurengera imuhindurira izina.

Jeanne yagize ati” Indirimbo Ni Kenshi nashyize hanze yaturutse ku kigisho nari mpaze gusoma kivuga ku kwemera Kiristo cyangwa kumwihakana.”

Uyu mukobwa ufite ijwi ritangaje avuga ko iki cyigisho yasomye cyigaragazaga ko mu byo tuvuga, mu byo dukora, mu mibereho ya buri munsi no mu tuntu duto ari ho tugaragariza ko turi aba Kristo nyakuri cyangwa tutari bo.

Dufashwanayo Jeanne ntabwo ashaka gusubira inyuma mu ntego yazanye

Akomeza avuga ko yasanze Kenshi yaragiye atsindwa ntabashe guhamya Imana ariko aza kugaruka imbere y’Imana kugirango imuhe kunesha ndetse abe na mushya nubwo kenshi yagiye ayihakana none agiye kuyihamya.

Dufashwanayo Jeanne umaze gushyira Hanze Indirimbo 2 zifite amajwi n’amashusho ndetse akaba anafite izindi 10 ziri mu buryo bw’amajwi gusa yadutangarije ko uyu muziki ajemo wo kuryamya no guhimbaza Imana ntanyungu aje gushakamo ahubwo ashaka kwamamaza ubutumwa bw’ijuru bukagera kure.

Yagize ati” Ntanyungu nje gushakamo ahubwo intego nyamukuru mfite ni ukwamamaza ubutumwa bw’ijuru mu buryo bwabasha kugera kuri benshi bashoboka njye ntabasha kugeraho.”

Jeanne ntanyungu ashaka usibye kwamamaza ubutumwa bw’ijuru bukagera kure

Ni Kenshi ya Dufashwanayo Jeanne wayireba unyize aha👇

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tayali Nyirabayazana ugiye gukura Ruvuyanga Emmanuel mu rungano yamaze kuboneka ! Mu mafoto ihere ijijo ubwiza n’imiterere bye

RIB yamubajije, maze ashyira ukuri hanze ! Amakuru mashya kuri wa mugabo wagaragaye avuga ko ubwe ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Theogenehifashishijwe imbaraga z’umwijima