in

Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamureba nk’icyo imbwa ihaze

Mvukiyehe Juvenal yitabiriye inteko rusange ya Kiyovu Sports bamuheza hanze.

Uyu muyobozi w’ikipe ya Addax SC yavuzeko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo hatagira umutemeraho itaka.

Uyu muyobozi akigera ku muryango yahasaze abagabo bari barindishijwe bamubwira ko atemerewe kwinjira.

Juvenal aganira n’itangazamakuru yavuze ko ababajwe cyane no kuba yangiwe kwitabira inteko rusange kandi ari umunyamuryango.

Yagize Ati” Njye ndababaye cyane nje hano nk’umunyamuryango ariko birangiye bambujije kwinjira. Mbajije impamvu bari kumpagarika, bambwira ko ngo bategereje urutonde ariko byari ukubeshya kuko urwo rutonde batanaruzanye.”

Juvenal yakomeje avuga ko yari yitabiriye inteko rusange kugira ngo atongera kuvugwa nabi nk’uko mbere ngo byabaye ataje.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni inguruka butaka ! Umukinnyi wa filime Clapton Kibonke yahaye imodoka umugore -Videwo

Breaking News! Kiyovu Sports yatoye umuyobozi mushya