in

Perezida wa Bugesera FC yamaze gutangaza amafaranga biteguye kwakira ku ikipe ishaka kugura rutahizamu wayo Ani Elijah

Perezida w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yavuze ko batajya munsi y’amafaranga agera kuri Miliyoni 20 Frw ku ikipe yifuza rutahizamu wabo, Ani Elijah.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024, ubwo yari mu kiganiro cy’imikino kuri Radio&TV 10, Urukiko rw’imikino.

Gahigi abajijwe niba ari byo koko hari amakipe yifuza Ani Elijah nk’uko bimaze iminsi bivugwa, yavuze ko ari byo ndetse ko nabo biteguye kumuha amahirwe bakaba bamutanga.

Gusa yavuze ko ikipe izamushima izishyura izo million 20 Frw, zijye ku mufuka wa Bugesera FC, iyo kipe iziyumvikanira na Ani Elijah ubu wamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yifunzwa n’amakipe arimo nka Police FC, Rayon Sports na APR FC.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nyimara kwicara ku ntebe y’ubutegetsi bw’iki gihugu nzahita nsubizaho ubwami” Umugabo uri kwiyamamariza kuzayobora u Rwanda akomeje gutangaza benshi bitewe n’imigabo n’imigambi ye yo gushaka kugarura ubwami mu Rwanda- Videwo

Bruce Melodie yaciye bugufi asaba imbabazi abafana ba APR FC