in

Bruce Melodie yaciye bugufi asaba imbabazi abafana ba APR FC

Bruce Melodie yaciye bugufi asaba imbabazi abafana ba APR FC bari biteze kumubona abataramira mu birori byo kwakira igikombe cya Shampiyona iyi kipe yahawe mu birori byabaye tariki 12 Gicurasi 2024.

Byari byitezwe ko hatumiwe abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman na Chris Eazy, gusa ariko ku munsi w’ibirori abakunzi ba APR FC ntibigeze babona Bruce Melodie muri Pelé Stadium aho byabereye.

Mu kiganiro Bruce Melodie yagiraye na 1:55 AM Media yasabye imbabazi abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi be bari bizeye ko azabataramira muri ibyo birori bishimira igikombe cya Shampiyona APR FC yari yegukanye ku nshuro ya 22.

Yagize ati “Ni birebire ntabwo nabivugira hano, ni ibintu byinshi ntabwo byankundiye ariko ndihanganisha abafana bari biteze ko mpagera , ntabwo ari ibintu nagizemo uruhare kuburyo nakwanga kubaririmbira, barabizi ko mbemera cyane.”

“Ntabwo byankundiye mumbabarire rwose kandi nta ruhare na ruto nabigizemo. Harimo utubazo twinshi. Buriya inyuma y’amarido hari byinshi mutamenya ariko APR FC ndayikunda, ni ikipe ikomeye mu gihugu na Rayon Sport ndayikunda nkakunda Amavubi kurushaho, ariko nishimira kuba naba mu batanga ibyishimo ku munsi nk’uriya .”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Bugesera FC yamaze gutangaza amafaranga biteguye kwakira ku ikipe ishaka kugura rutahizamu wayo Ani Elijah

Rwatubyaye Abdul yamaze gusesekara i Nyarugenge – AMAFOTO