in

Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America

Umuhanzi Mani Martin ku mugoroba wo kuwa 26 Nyakanga yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America aho agiye gusoreza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Uyu muhanzi werekeje muri Leta zunze ubumwe za America byitezwe ko ahita yerekeza muri Washington aho agomba kurangiriza amasomo ye muri ‘University of virginia’.

Mani Martin yerekeje muri Leta zunze ubumwe za America

Kuva mu 2022, Mani Martin yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryayo rya ‘Contemplation Center’, ryigisha ubumenyamuntu n’uburyo bwo gukoresha impano nk’abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n’abafite imyemerere, imyumvire n’imyizerere itandukanye.

Mani Martin yabonye buruse izwi nka ‘The Dalai Lama fellowship’, itangwa na University of Virginia ku bufatanye na Dalai Lama, umuyobozi Mukuru w’idini y’abatuye muri Tibet mu Bushinwa

Ni buruse ihabwa abantu bafite imishinga itandukanye ishingira ku mpano zabo kandi iganisha ku kurema impinduka nziza mu muryango mugari Aho baba.

Mani Martin ni umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie[umugabo w’umuhanzikazi Karasira Clarisse] wanamufashije ku kumenya ibijyanye na yo no kuyisaba.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birangiye bimukurikiranye! Miss Nshuti Divine Muheto yakuwe ku rutonde rw’abakobwa bazitabira Miss World 2023

Bacenze bagenzi babo mu Nzove induru ziravuga! Abagande Joachim Ojera na Charles Bbaale bakigera mu Rwanda bahise bakora imyitozo buri wese yigaragaza mu macenga aryoheye amaso – AMAFOTO