in

Butera Knowless yakozwe ku mutima n’inkuru y’umunyarwenya, Samu ushaka kuba umudepite wamugaragarije uburyo yakoropeshejwe ishuri kubera ifoto ye

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu wo mu itsinda rya Zuby Comedy, yatangarije Butera Knowless uburyo bamukoropesheje ishuri kugira ngo abone ifoto ye, ndetse birangira ayicyuye anayimanika mu cyumba cye.

Samu wamaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mwanya w’umudepite, yabigarutseho mu kiganiro cyabereye kuri Instagram ubwo Knowless yari ahaye rugari abamukurikira.

Samu yagize ati “Kera wigeze gusohoka kuri magazine za Ninyampinga, umukobwa twicaranaga musaba ifoto yawe ansaba ko ndibuze gukoropa mu mwanya we, narabikoze ndayitahana ndara nkumanitse mu cyumba iwanjye.”

Ndetse kandi Samu yavuze ukuntu mu 2015 ubwo Butera Knowless yatwaraga Primus Guma Guma Super Star, yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, abeshya ku ishuri ko arembye maze bamuha uruhushya rwo gutaha, ariko we arukoresha ajya gufana Knowless.

Butera Knowless yanyuzwe n’iyi nkuru y’uyu musore, ati “Warakoze cyane ku rukundo pe! Bisobanuye byinshi, ubu agafoto gakurikiyeho ni ako uzampa nanjye nkamanike mu rugo.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Kayumba Darina yazindukiye mu muganda ngaruka kwezi wo kubaka igihugu

Tayali Nyirabayazana ugiye gukura Ruvuyanga Emmanuel mu rungano yamaze kuboneka ! Mu mafoto ihere ijijo ubwiza n’imiterere bye