in

APR FC yateze umushibuka umutoza Thierry Froger Christian ushobora kumushibukana isaha n’isaha

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasubitse inama bwagombaga kugirana n’itsinda ry’abatoza bayo, inama yashoboraga no gufatirwamo umwanzuro wo kwirukana umutoza Thierry Froger .

Kuri uyu wa gatutu nibwo hari hateganyijwe inama yagombaga guhuza ubuyozi bw’ikipe ya APR FC, n’itsinda ry’abatoza bayo, inama yagombaga kurebera hamwe ibijyanye n’umusaruro mubi iyi kipe irimo kubona mu marushanwa atandukanye, iyi nama yasubitswe kubera ko ikipe ya APR FC irimo kwitegura umukino w’ikirarane izakiramo Musanze FC kuri uyu wa gatanu.

Nyuma yo kubona ko bakeneye amanota 3 kuri uwo mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kubanza kureka Abatoza bakitegura neza, inama ikazaba nyuma yuwo mukino.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC mwahisemo kubanza kureba uko uyu mutoza azitwara muri uyu mukino, ndetse bikaba bishoboka ko APR FC itawutsinze uyu mutoza yahita yirukanwa .

Taliki 20 Nyakanga 2023 nibwo Thierry Froger ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa yageze mu Rwanda, asinya amasezerano yumwaka umwe muri APR FC, imikino 8 y’amarushanwa uyu mutoza amaze gukina Ari muri APR FC, iyi kipe yatsinze imikino 3 inganya imikino 3 itsindwa imikino 2 harimo uwo yatsinzwe na Pyramids ibitego 6-1, nuwo yatsinzwe na mucyeba Rayon Sports ibitego 3:0 kuri super cup ya FERWAFA , uyu musaruro kongeraho no kuba atarabashije gukomeza mu marushanwa ya CAF nibyo byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu butangira kumushidikanyaho .

 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baberanye kubi! Muri care nyinshi Isimbi Model n’umugabo we bakomeje kwereka abantu ko aribo couple yambare iberanye ndetse bashimangira ko bazabana iteka- Videwo

Mvukiyehe Juvenal wirukanwe muri Kiyovu Sports yagarukanye ubukana nk’ubwurusenda rukaranze