in

Amayeri wakoresha Boss wawe yakurakariye agahita atuza uburakari bugashira

Ibi ni bimwe mubyagufasha gukomeza akazi kawe mu gihe ukorana n’umukoresha mubi:

1.Saba Imana ubwenge

“Bagaragu b’imbata, mugandukire ba shobuja mububashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa ahubwo n’ibigoryi, kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye Imana.”(1Petero2:18-19)

2.Itonde

“Guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo, biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe”( Imigani17:12)

Ushobora kuba wagaragaza umujinya igihe uvuze. Ariko ibuka ko ushobora kuvugana n’umukoresha wawe mu nzira ihesha Imana icyubahiro.

3.Rwanya umujinya

“Reka umujinya, va mu burakari, Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.”(Zaburi37:8-9)
Guhorana n’umukoresha ugoye bishobora kukubera isomo utazibagirwa mu buzima.

4.Guhora ni ukw’Imana

“Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza. Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.
Bakundwa, ntimwihōranire ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.” Ahubwo umwanzi wawe nasonza umugaburire, nagira inyota umuhe icyo anywa, kuko nugira utyo uzaba umurunzeho amakara yaka ku mutwe. Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”( Abaroma12:17-21)

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamenya avuze ikintu gikomeye k’umugabo ugiye gutera inda no k’umugore ugiye kubyara

Umukobwa yari yishe nyina nyuma y’uko avuze ko ari isugi mu bantu-video