in

Amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo

Muri iki gihe usanga abagabo cyangwa abasore bataka ko abakobwa babariye amafaranga ari byo benshi bita “gukura ibyinyo”.Muri iyi nkuru turabagezaho amwe mu mayeri bene aba bakobwa bakoresha kugirango baryarye abasore babarye utwabo:

1.Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

2.Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y’ikintu runakam bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

3.Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

4.Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukanam urukundo rwabo rugasenyua kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

5.Natakaje telefone yanjye imuhira

Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba kio niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

6.Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

7.Ndatwite

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon sport mu myitozo ikakaye bitegura APR FC(Amafoto)

« Igice gikomeye cy’umubiri wanjye ni wowe 💕 » – Miss Jordan Mushambokazi yatomagije imfura ye