in

Amavubi yerekeje muri Kenya

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane ku wa 23 Ugushyingo, ikipe y’Igihugu ,Amavubi y’abatarengeje imyaka 18, yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cya Kenya aho bagiye gukina imikino ya CECAFA U18 izabera mu Mujyi wa Kisumu.

Kuva tariki ya 25 Ugushingo kugeza tariki ya 05 Ukuboza, muri Kenya hazabera irushanwa rya CECAFA U 18 rya 2023.

Ni irushanwa rihuza amakipe aturuka muri Afurika y’Iburasirazuba na Amajyeofo.

Kuri iyi nshuro rizakinwa n’ibihugu 8,
U Rwanda ruri mu itsinda A rizakinira kuri Kisumu Jomo Kenyatta International Stadium, amakipe Ari mu itsinda A ni Kenya, Sudan na Somalia.

Rwanda U 18 rukazakina umukino wa mbere tariki ya 25 Ugushyingo rukina n’ikipe y’igihugu ya Somalia U 18.

Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, South Sudan na Uganda bakaza baza kinira kuri Bukhungu Stadium iherereye Kakamega.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda niyo azabona tike ya ½ kizakinwa tariki ya 5 Ukuboza muri Kisumu.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nibyo bimubera: Tiwa Savage yagaragaye yahishe ibintu yirirwa yereka abahisi n’abagenzi -AMAFOTO

Ese nibwo yabaye nziza? Indirimbo “Bana” ya Chriss Eazy na Shaffy yahinduwe ishyirwa mu yindi njyana (Umva uko imeze)