Featured
Amakuru ashyushye: Urubuga rwa Twitter rwavumbuye izina nyaryo ry’umwana wa Obama
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umukobwa wa Barack Obama uzwi cyane ku mazina ya Sasha Obama yizihizaga isabukuru y’imyaka 16 amaze avutse urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwabashije kuvumbura ko amazina nyakuri ye atari Sacha ahubwo ari Natasha.
Nkuko tubikesha Refinery29, ngo ku wa gatandatu ubwo uzwi nka Sasha Obama yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 16 ngo niwo mwaka wa mbere hari hagaragajwe amazina nyakuri ya Sasha Obama ariyo Natasha Obama.
Iyi nkuru y’amazina nyakuri ya Sasha Obama ikimara kumenyekana abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagiye basangiza abafana babo iyo nkuru.
