in

Akanyamuneza ni kose mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe kinini abafana bafite impungenge

Ikipe ya Rayon Sports iri mu byishimo bikomeye nyuma yo kugarura abakinnyi bari bamaze iminsi bivugwako bavunitse.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo nyuma yo guha ibyishimo abaturage ba karere ka Nyanza basuye kuwa gatandatu tariki 24 nzeri 2022.

Iyi kipe yasuye akarere ka Nyanza ari naho iyi kipe yavukiye banakorerayo umuganda w’igihugu usoza ukwezi wabonaga ko ari ibintu byiza Kandi byishimiwe n’abenshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda.

Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ejo hashize yishimiwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe nyuma yo kongera kubona abakinnyi bayo bari bamaze iminsi bivugwako bavunitse aribo Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Rafael Osaluwe.

Aba bakinnyi bagarutse ariko hasigaye myugariro unyura mu mpande witwa Ganijuru Ellie we wavunitse bikomeye akaba yarahawe igihe kingana n’ibyumweru 3 adakora ku mupira arimo kwitabwaho n’abaganga.

Aba bakinnyi bagarutse mu myitozo mbere yo gukina n’ikipe ya Marine FC mu mukino wa 4 wa shampiyona uteganyijwe muri iyi wekendi igiye kuza.

Rayon Sports kugeza ubu ntabwo iratsindwa cyangwa ngo inganye umukino n’umwe bivuzeko mu mikino ya shampiyona 3 imaze gukinwa bivuze ko iyi kipe ifite amanota 9/9 gusa ntabwo iri kumwanya wa mbere kuko inganya amanota na Kiyovu Sport ari nayo iyoboye urutonde kugeza ubu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melodie yakoreye abana be igikorwa gishoborwa n’ababyeyi bacye (Amafoto)

“nambaye nk’abasore b’abanyarwandakazi” byari udushya muri Seka live