in

“nambaye nk’abasore b’abanyarwandakazi” byari udushya muri Seka live

Seka Live ni igitaramo cy’urwenya cyiba ngaruka kwezi cyiba buri wagatandatu wanyuma wa buri kwezi, kugira ngo ubyumve neza buri uko umuganda rusange wabaye jya umenya ko ku mugoroba hari buze gushya muri Seka Live.

Seka Live yuku kwezi yasize ivugishije abatari bacye kubera udushya twinshi twayiranze ku buryo abari bayitabiriye baryohewe.

Icyatangaje abantu ni umusore uvuga ko yitwa Original yaje muri icyo gitaramo yambaye nk’abakobwa abajijwe uko aba yatecyereje kwambara utyo avuga ko ari ubuzima busanzwe.

Ikindi kandi abajijwe impamvu yaje yambaye nk’abakobwa ibyo yabihakanye avuga ko yaje yambaye nk’abasore b’abanyarwandakazi.

Si ibyo gusa umunyarwenya Anna Kansiime wo mu gihugu cya Uganda nawe yateye urwenya ku buzima bwe abantu baraseka imbavu ziregerana.

Hari harimo n’abasore b’abanyarwenya ba hano mu Rwanda nka Taikuni Ndahiro,Fally Mercy na Patrick Rusine umenyerewe mu kuza mu isura y’ubusinzi, aba basore ndetse n’abandi benshi basecyeje abari bitabiriye Seka Live yeri iyobowe n’umunyarwenya w’ibihe byose mu Rwanda Arthur Nkusi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akanyamuneza ni kose mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe kinini abafana bafite impungenge

Videwo: Ibibaye kuri Dorcas na Vestine mu isoko ntibisanzwe https://wp.me/p7ovfz-CXP