in

Abanyeshuri basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, Abanyeshuri basoje icyiciro cy’amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta. Byitezwe ko ibi bizamini bizitabirwa n’abagera ku 254 678.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

Ati “Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y’aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Imana tunasaba n’ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by’ibizamini bikaba byatuma bitarangira.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Niki nakoze kugirango mbone uyu mwamikazi 😍 » – Umunyarwenya Arthur Nkusi yateye imitoma umukunzi we

Urarye uri menge! Umukunzi wawe ashobora gukuramo ake karenge kubera izi mpamvu.