
Umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, aho yari yerekeje i Dubai mu butembere ariko mu by’ukuri afite gahunda yo guhura n’umukunzi we Parfine usanzwe yibera i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi. Parfine yahinduje imisatsi maze yigira neza yerekera i Dubai aziko azahurirayo na Safi bagashirana urukumbuzi gusa yaje kubabazwa ku munota wanyuma nuko Safi yamubwiye ko atakigiyeyo.
Safi amaze kwibabariza umukunzi bakamara hafi iminsi 4 batavugana ngo yahise ahitamo kumusaba imbabazi ndetse ahita amwemerera ko agiye kumusanga i Dubai ndetse ahita afata rutemikirere vuba  vuba amusangayo ndetse ubu biravugwa ko bari kubana muri hotel imwe yitwa Royal Mirage Palace HotelÂ