
Umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boyz yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, aho yari yerekeje i Dubai mu butembere ariko mu by’ukuri afite gahunda yo guhura n’umukunzi we Parfine usanzwe yibera i Burayi mu gihugu cy’u Busuwisi. Parfine yahinduje imisatsi maze yigira neza yerekera i Dubai aziko azahurirayo na Safi bagashirana urukumbuzi gusa yaje kubabazwa ku munota wanyuma nuko Safi yamubwiye ko atakigiyeyo.
Safi amaze kwibabariza umukunzi bakamara hafi iminsi 4 batavugana ngo yahise ahitamo kumusaba imbabazi ndetse ahita amwemerera ko agiye kumusanga i Dubai ndetse ahita afata rutemikirere vuba  vuba amusangayo ndetse ubu biravugwa ko bari kubana muri hotel imwe yitwa Royal Mirage Palace HotelÂ
[…] Nk’uko YEGOB.RW iherutse kubikubwira,Nyuma yuko Safi avuye ku izima maze agasanga Umutesi Parf… ngo byabaye ugutungurwa guhambaye kuri Parfine wari wamaze guhakanirwa na Safi ku munota wa nyuma ko atakimusanze ngo bashirane urukumbuzi […]