in

Wizkid yahishuye ikintu gisekeje yifuza ku mukobwa azagira umugore .

Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye ku izina rya Wizkid akoresha mu buhanzi ni umuhanzi ukora injyana ya Afro Beat ukomoka mu gihugu cya Nigeria umaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga ndetse amaze no kwibikaho ibihembo byinshi. Kuri ubu yatangaje abantu batari bacye ubwo yavugaga ibyo yifuza k’umugore we wahazaza.

Uyu muhanzi uzwiho kuba yikundira igitsinagore ndetse n’igitsinagore nacyo cyikamwikundira yamaze kumara amatsiko inkumi zimwifuza byumwihariko umukobwa waba yifuza ko yamugira umugore.Akoresheje urubuga rwa Snapchat Wizkid yagize ati”Ndasuhuza umukobwa tuzamarana ubuzima bwanjye bwose busigaye nubwo ntamuzi”.

Yakomeje agira ati”Uwo ariwe wese sindamumenya gusa agomba kumenyako azangurira impeta maze akayinyambika yateye amavi yombi ndetse akansaba ko namubera umugabo.Agomba kubinkorera kuko nanjye sinzanzwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi ku bakunzi b’abahanzikazi Vestine na Dorcas

Musore/Mugabo, dore ibimenyetso bizakwereka umukobwa w’isugi utiriwe uryamana na we