in

Inkuru mbi ku bakunzi b’abahanzikazi Vestine na Dorcas

Abahanzikazi Vestine na Dorcas bari bamaze igihe gisaga umwaka umwe bari mu bujyanama bwa M. Irene Entertainment (MIE) ya Irene Murindahabi bamaze kuva muri ubu bujyanama.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Irene Murindahabi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru risezerera Vestine na Dorcas muri MIE. Nkuko bigaragara muri iri tangazo ryagiye hanze, Ubuyobozi bwa MIE bwavuze ko buhagaritse ibikorwa byose bwakoranaga n’abahanzikazi Vestine na Dorcas kubera impamvu tuzamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Haribazwa ikizakurikiraho kuri Vestine na Dorcas nyuma yo kuva mu bujyanama bwa MIE ndetse iyi ni inkuru itari nziza ku bakunzi ba Vestine na Dorcas ndetse n’abakunze indirimbo zabo zirimo Nahawe Ijambo n’izindi.

Iri tangazo rigiye hanze mu gihe hashize iminsi mike Vestine na Dorcas bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise « Adonaï ».

Vestine na Dorcas bari kumwe na Irene Murindahabi uyobora MIE

 

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021, Vestine na Dorcas ntibakibarizwa muri MIE

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndaremerewe: Nakundanye n’umusore murihira ishuri ngo yige none menye ko afite umugore n’umwana kandi twiteguraga kurushinga vuba! Mbigenze nte?

Wizkid yahishuye ikintu gisekeje yifuza ku mukobwa azagira umugore .