in

Utuntu tudasanzwe abagore bihariye dutangaza abagabo

 

Kumara igihe kinini aho bisukurira.

Aho bisukurira mvuga aha si muri douche gusa. Hari igihe ujya kubona ukabona nk’ahantu habereye ibirori, abakobwa 4 barahagurutse bagana aho za toilettes ziri. Ikiba cyibajyanye si ikindi ni ukuganira igihe gishobora no kugera ku minota 10.Muri icyo gihe kandi iyo harimo indorerwamo banyuzamo bakongra kwisiga, ibi byo bikaba byatuma banibagirwa icyabazanye (ibirori) neza neza.

Ibi bijyana no gutinda mu nzu bitegura mbere yo kujya ahantu, ibi bikaba byarabaye intandaro y’imvugo ngo « gutinda mu nzu nk’abagore ». Iyi si jye uyihimbye navutse nyisanga, kandi ibyo aribyo byose nzapfa nyisige…

Kutagira icyo bibagirwa (inzika)

Ubundi bivugwa ko abagabo bakunda kwibagirwa cyane kandi nibyo pe ! Umugabo yibagirwa kugeza kuri anniversaire y’umugore cyangwa iy’umwana yibyariye…Gusa abagore n’abakobwa barangwa no kutibagirwa na rimwe, keretse rimwe na rimwe nibwo banyuzamo bakibagirwa ibyiza.

Nahubundi niba ugiranye ikibazo n’umuntu w’igitsina gore, n’iyo mwakwiyunga mute azacunga ikindi gihe abikwibutse nk’aho bikiba ako kanya, ukubitwe n’inkuba ! Nyamara iyo ari kukwibutsa ikibi waba warigeze gukora, ibyiza wakoze aba afashe nk’aho nta byabaye, ugasanga ibi bituma abagabo bumirwa. Umugabo ubigira nawe ahita agereranywa n’abagore…

Gukora ibintu byinshi icyarimwe.

Ubusanzwe abagabo barangwa no gukora ikintu kimwe bakivaho bakajya ku kindi (si bose ariko). Niba ari ukureba match, aricara ayirebe nirangira ajye mu bindi cyangwa arebe ibindi. Ku mugore cyangwa umukobwa ho rwose siko bimeze, kuko azareba film, yumve Urunana, ahe umwana ibere, akarange mu gikoni, telefoni iri ku gutwi, bari kumusuka…byose mu gihe kimwe. Hari igihe abikora ari ku kazi noneho waza gusaba serivise akakureba nk’icyo intuze igize…

Uburyo bwo kwakira ibintu.

Ubundi iyo umugabo ahuye n’ikibazo aricara agatekereza agashakisha igisubizo. Utitwara gutyo ntiyitwa umugabo. Ku bagore ho rero, niba adasakuje, ararira cyangwa abikore byombi. Ibi bituma ibisubizo bitaboneka, ahubwo ibibazo akaba aribyo byiyongera…gusa nyine ibi kimwe n’ibindi ntibyashyirwa ku bagore bose, ariko bamwe kandi benshi niko babikora.

Uburyo bwo kuganira

Muri iki gihe bisa nko kurengera kuvuga ko abagore bagira amagambo kuko n’abagabo bamwe barayagira. Gusa abagore bo ubwabo iyo babonye umuntu w’igitsina gabo uvuga cyane baravuga ngo « mbega umugabo, avuga nk’abagore ! », bishatse kuvuga ko nabo ibyo babyemera.

Muri make rero, abagore cyangwa abakobwa hagati yabo bazi ko bavuga ku kintu bakagitindaho, batitaye ku kuri kwacyo cyangwa ku mwanya bamara bakivuga. Gusa aha ntiwabatandukanya n’abagabo b’iki gihe bashobora kumara amasaha 3 bavuga inkuru za shampiyona z’i Burayi, bamwe bakarinda banarwana ku makipe atanabazi…

Ishyari

Abakobwa cyangwa abagore hagati yabo barangwa no guhangana gutangaje, ku buryo umusore cyangwa umugabo yabigwamo. Niba uri umugabo, mu gihe uri kugendana n’umugore wa we (cyangwa umukobwa w’inshuti yawe niba uri umusore) uzajye ureba uburyo abandi bakobwa cyangwa abagore bamureba kuko bamwe nabwo baba babyishimiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni w’isugi yarwanye inkundura n’uwari ugiye kumurongora nyuma yo gusanga afite ubugabo bunini cyane

« Yoboka gym, nutagabanya ingurube uzaba nk’umugore…. » – Amafoto y’umunyarwenya Rusine Patrick yavuzweho byinshi