in

Ushobora kwitaba Imana niba udasinzira aya masaha

Abahanga mu by’ubuzima batangaje ko gusinzira amasaha make bushobora gukururira um,untu ibyago byo kwitaba Imana nk’uko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza bubivuga.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku buzima, PLoS Medicine bwagaragaje ko gisinzira neza amasaha menshi bigira uruhare mu kuruhura umubiri no kuwufasha gukora neza.

Abantu 8000 nibo bakoreweho ubu bushakashatsi, babazwa umubare w’amasaha baryama ku munsi. Harimo abambitswe amasaha agenzura igihe basinzirira n’igihe babyukira.

Nyuma baje gusuzumwa indwara zidakira nka diabète, kanseri, umutima n’izindi. Hari hashize imyaka 20 bakurikiranwa.

Byaje kugaragara ko abasinzira amasaha ari munsi y’atanu ku munsi bari mu kigero cy’imyaka 50, bafite ibyago bingana na 30% byo kurwara indwara zidakira ugereranyije na bagenzi babo basinzira nibura amasaha arindwi ku munsi.

Gusinzira amasaha make kandi byaje kugaragara ko byongera ibyago byo gupfa vuba.

Inzobere zitanga inama z’uko umuntu akwiriye gusinzira nibura amasaha ari hagati y’arindwi n’umunani ku munsi, mu kwirinda ibibazo bishobora guterwa no gusinzira amasaha make.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harahiye:Havumbuwe aho Phil Peter na Kenny Sol bibye igitekerezo,Harmonize ashinjwa kubiba.

Erik Ten Hag yiyemeje guhangana na Cristiano Ronaldo