in

Erik Ten Hag yiyemeje guhangana na Cristiano Ronaldo

Ronaldo w’imyaka 37, yavuye ku ntebe y’abasimbura ku munota wa 89, nyuma gato y’uko Ten Hag yinjije mu kibuga Christian Eriksen na Anthony Elanga,ntamushyire mu kibuga.

 

Nyuma y’umukino,Ten Hag yabwiye abanyamakuru ati: “Ibyo nzabikemura ejo, si uyu munsi. Ubu twishimiye iyi ntsinzi.

Namubonye, ​​ariko sinigeze mvugana na we.”

Nubwo United yinjije amasimbura batatu gusa muri batanuyari yemerewe mu mukino yatsinzemo ibitego 2-0 iwayo, Ronaldo yahisemo kuva ku ntebe hakiri kare maze yinjira mu rwambariro rwa Old Trafford.

Ibi bije nyuma y’iminsi itatu yerekanye ko atishimiye gusimburwa ku mukino wa Newcastle banganyije 0-0 ku cyumweru.

Ten Hag uwo munsi yavuze ko “nta kibazo” afite ku myitwarire ya Ronaldo, ariko yongeraho ko uyu munya Portugal agomba kumwereka ko akwiriye “gukomeza gukina”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ushobora kwitaba Imana niba udasinzira aya masaha

Umutoza Robertinho yahaye ikizami gikomeye ubuyobozi bwa APR FC bwifuza kumusimbuza Mohammed Adil