in

NdababayeNdababaye

Uramenye wa musore we ntuzigere ubwira na rimwe umukunzi wawe aya magambo urakaye utazikoraho.

Muri iyi nkuru uramenyeramo amagambo udakwiriye gukoresha mu gihe warakaye.Aya magambo nutayakoresha neza by’umwihariko mu gihe warakaye, azateza impagarara hagati yawe n’uwo mukundana. Amagambo ababaza akomeretsa umukunzi wawe cyane imbere ku mutima ndetse n’inyuma ahagaragarira abantu. Wowe n’uwo mukundana mushobora kugirana amakimbirane aganisha ku hazaza hanyu mugatangira kuburana ubusa. Muri uko gutongana ushobora kuzabihosha mugatuza ariko amagambo akomeretsa wavuze azahora yibukwa.

1.Ntuzamubwire ngo nareke kwitwara nk’abagabo: Ahari azaba ari kugufasha gufata imyanzuro imwe n’imwe, ntuzifate rero umubwire ko adakwiriye kwifata nk’abagabo. Umugore mwiza cyangwa umukunzi mwiza ni ugufasha muri byose. Mureke yisanzure rero.

2.Ntuzigera umubwira ko umwanga: Ushobora kuzaba wababaye cyane binagaragara, ariko ntuzakoreshe iryo jambo.

3.Ntuzamubwire ngo “Jya umenya ibyawe gusa ariko (Focus on her own business): Iri jambo rirababaza cyane, iri jambo ni ribi cyane, kuko rimusigira agahinda gakomeye. Nuba warakaye ntuzarikoreshe.

4.Mu gihe warakaye ntukabwire uwo mukundana ko mukwiriye gutandukana: Ibi bishobora gutuma humvikana, amagambo agaragaza ko mwashakanye cyangwa mukundana kubera abana gusa, binasobanuye ko muri gukundana by’agahe gato cyane. Uko uzaba ubabaye kose ntuzakoreshe inshinga ‘Gutandukana’ hagati yawe n’uwo mukundana mu gihe warakaye. Gerageza gushaka uko waturisha umujinya wawe, ariko wirinde ijambo ‘gutandukana’.

5.Ntuzabwire umuntu mukundana ko uri mwiza cyangwa uri umuhanga cyane: Kwitaka no kwivuga ameza ni byiza ariko ntuzagire uyu muco. We arabizi, mureke abivuge cyangwa nawe ubivuge gake ariko umuhe umwanya. Ushobora kuba warakaye ugashaka kugaragaza ko ukomeye, ko akwiriye kukubaha kubera ubuhanga ufite. Ibyo sibyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakoreye ibya mfura mbi inkumi bakundana yanga ko bayitereta(irebere nawe)

Umugeni yasekeje imbaga y’abantu abyina mu buryo budasanzwe(Video)