Iki ni ikibazo gikunze kubazwa ibihangange bitandukanye byo muri Ruhago ndetse no hanze yayo, buri umwe akaba agenda abivuga uko abyumva ku mukinnyi urenze hagati ya Messi na mukeba we Cristiano, gusa iyo Pele agize icyo avuga kuri Ruhago abantu baraceceka bakumva kuko uyu musaza afatwa na benshi nk’umwami wa Football.
Mu cyumweru gishize ubwo Pele yongeraga kubazwa icyo kibazo yasubije agira ati :”Nta gushidikanye na guke guhari, umukinnyi mwiza kurusha abandi ni Lionel Messi. Kuri njyewe Messi niwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu myaka 10 ishize. Ushobora kuba wavuga abandi bakinnyi nka Cristiano Ronaldo wagaragaje ko ari rutahizamu w’igikurankota ndetse ananyibutsa Ronaldo (wo muri Brazil). Gusa ariko nubwo Cristiano atsinda cyane, Messi we uretse gutsinda ibitego anatanga passes decisives nyinshi ndetse akanakora ibintu byinshi mu kibuga. Cristiano azi gutsinda gusa turebye umukinnyi wuzuye ntakabuza Messi arabarenze bose. ”
Pele rero akaba yivuguruje kuko mukwa gatandatu yari yatangajeko Cristiano ariwe urenze aho yari yagize ati :”Nkoze ikipe umukinnyi wa mbere nashyiramo ni Cristiano kuko niwe mukinnyi mwiza muri iki gihe. “