in ,

Umva ukuri utamenye ku itandukana ryavuzwe mu itsinda ” Urban Boyz”

Hashizei minsi mike bitangiye gihwihwiswa ko abasore batatu Nizzo,Safi na Humble Jizzo bagize Urban Boyz batandukanye ariko bikavugwa ko ari Safi Madiba wabiyomoyeho.

Résultat de recherche d'images pour "urban boyz"

Uti ibi ababivugaga babiheraga kuki ?

Byavuzwe ko Urban Boyz yabonye ikiraka cya “Mashirika” cyo kuririmba mu ntara gusa Nizzo na Humble ngo  nibo baririmbaga bonyine (Safi Madiba mugenzi wabo ntago yajyanaga nabo, ndetse byahise biba intandaro yo guhagarikwa kw’iki kiraka), si ibyo gusa kandi kuko byanavuzwe na benshi ko  ngo mu minsi ishize babonye ikiraka cyo kuririmba I Nyamata nabwo haririmba Nizzo na Humble Jizzo, Safi arebera.

Mu gihe abakunzi babo bari bafite umutima uhagaze,bibaza niba Safi naramuka avuye muri Urban Boyz izakomeza kuba Urban Boyza cyangwa izakomeza gukora indirimbo zibanogera .Safi Madiba yakuyeho urujijo.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ubutumwa busa naho bugamije guhumuriza abafana bunabamenyesha ko Urban Boyz idateze gutana. Safi yifashishije amafoto y’iri tsinda ya kera bagitandira muzika n’andi abagaragaza uko bameze ubu yagize ati”We’ve been together,we are together and we will be always together,we loose together we win together and we are happy #UrbanBoysForEVer@safimadiba_urbanboys @thesuperlevel @swaggerfamily  = twahoze hamwe,turi kumwe kandi tuzahorana,dutsindirwa hamwe kandi tugatsindira hamwe ,turanezerewe ..Urban Boyz”

https://www.instagram.com/p/BVW1WP6hgDr/?taken-by=safimadiba_urbanboys

 

Ibi bije kunyomoza amakuru y’abavugaga ko iri tsinda riri mu marembera ndetse bishimangira ko umubano w’aba basore uhagaze neza .

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore urutonde rw’abanyarwandakazi bakunzwe cyane kurusha abandi ku mbuga nkoranyambaga (amafoto)

Amagambo yo kwicisha bugufi Ronaldinho yavuze kuri Cristiano Ronaldo yakoze ku mitima ya benshi