in

Umva ibyo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yatangaje nyuma yo gukora ubukwe.

Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri filime ya City Maid yagaragaje akanyamuneza yagize nyuma yo gukora ubukwe nyuma yo gusubikwa kubera covid.Uyu mwari akaba yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ bari bamaze igihe bakundana.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana muri Zion Temple mu Gatenga.

Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu mukinnyi wa Filime umaze kubaka izina mu Rwanda.Aganira n’igihe dukesha iyi nkuru,Bahavu wari umaze amezi arenga abiri ubukwe bwe busubitswe yavuze ko ashimira Imana yemeye ko ubukwe bwe butaha.

Ati “Biragoye ariko Imana yabikoze kandi byashobotse, ngira ngo abantu bari barasubikiwe bari gukora ubukwe muri iyi minsi ni ishimwe rikomeye.”

Bahavu yavuze ko umuntu wese wakoze ubukwe muri ibi bihe adashobora gukinisha gusenya kuko azi uburyo byamuvunnye, ati “Urebye ukuntu byadusabye kwihangana, ntiwamara kurugeramo ngo upfe gusenya gutyo. Byari bigoye cyane ariko Imana yabikoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yirekuye ahishura amabanga y’urugo rwabo.