in

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yirekuye ahishura amabanga y’urugo rwabo.

KIEV, UKRAINE - MAY 26: Cristiano Ronaldo of Real Madrid celebrates with Georgina Rodriguez following his sides victory in the UEFA Champions League Final between Real Madrid and Liverpool at NSC Olimpiyskiy Stadium on May 26, 2018 in Kiev, Ukraine. (Photo by Alexander Hassenstein - UEFA/UEFA via Getty Images)

Umukunzi w’umukinnyi w’icyamamare, Cristiano Ronaldo yahishuye byinshi ku rugo rwabo.Georgina Rodriguez yirekuye avuga ku mubano uri hagati ye n’umugabo, avuga ibyo akora n’ibyo adakora iyo ari mu rugo ndetse n’icyo amufasha kugira ngo akomeze abe ku ruhembe muri ruhago.

Aganira n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cya Sportweek, Rodriguez yagize ati: “Ntabwo ajya ateka[Cristiano], nyuma y’imyitozo akora igitondo cyose, agomba gusanga ku meza ibiryo bishyushye byateguwe”. “Dufite umukozi mu rugo, ariko nyuzamo rimwe na rimwe ngateka”.

Rodriguez yakomeje avuga ko uretse guteka, hari indi mirimo Ronaldo atajya akora kugira ngo abone umwanya wo gukomeza kwiyitaho bihagije. Yakomeje agira ati”Ni ibidashoboka kuri we kuba yahindura amatara yo mu nzu, dufite igisenge kirekire, uri Cristiano wahindura amatara ari muri metero esheshatu uvuye ku butaka”?

“Ni byiza kutabikora kuko aba akeneye umwanya uhagije wo kwiyitaho kugira ngo akomeze kuba ku rwego rwiza, ibindi bisigaye nanjye mbimufashamo kugira ngo menye neza niba ibintu byose biri mu buryo, ahasigaye nkita ku rugo n’umuryango wanjye”.

Rodriguez yahishuye ko yumva anezerewe iyo ari gukorana imyitozo mu rugo n’umugabo we Cristiano. Yagize ati”Dukorera hamwe muri gym, kubera ko dufite imwe mu rugo, namwigiyeho byinshi cyane”.

Ni mwalimu wanjye ndetse akanambera umujyanama, meze neza kandi mfite ubuzima bwiza, ndabimukesha kandi ndabimushimira. Hejuru y’ibyo byose akora ni Cristiano Ronaldo. “Niwe cyitegererezo cyanjye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ibyo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yatangaje nyuma yo gukora ubukwe.

Ngaya amabanga yafasha abakobwa/abagore guhorana ubwiza buhebuje.