in

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.

Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, Ice Prince yagaragaje ko ashyigikiye Uwimana Clementine mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 amusabira amajwi.

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze mu mahina, abakobwa barimo 37 bose bari gukora iyo bwabaga ngo bahundagazweho amajwi bizabafashe kwinjira mu mwiherero.

Imwe mu nzira zikoreshwa mu kwiyamamaza ni ukwiyambaza abantu basanzwe bazwi bagasaba ababakurikira ko batora uwo bashyigikiye.

Umuhanzi Ice Prince wo muri Nigeria yagaragaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Uwimana Clementine uhagarariye Intara y’Amajyepfo.

Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifito y’uyu mukobwa asaba abamukurikira ko bamutora mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Ice Prince yamamaje umukobwa uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuhanzi Ali Kiba agaragaje ko ashyigikiye Umutesi Lea.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Kylian Mbappe yakoreye umwana muto byakoze benshi ku mutima.

Umva ibyo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri City Maid yatangaje nyuma yo gukora ubukwe.