Umukino wahuje ikipe ya Manchester United n’ikipea ya Arsenal ni umwe mu mikino yari itegerejwe cyane uyu munsi, aho abatoza babiri aribo Jose Mourinho na Arsene Wenger bagombaga kongera kwisobanura ku kibuga Old Trafford.
Mu mukino utari ushimishije cyane nkuko benshi bari bawiteze ikipe ya Manchester United niyo yitwaye neza ndetse ibasha gufungura mazamu ku munota wa 68 w’umukino ku gitego cya Mata, gusa byaje kurangira umusore Olivier Giroud atsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 89 w’umukino ku ishot rimwe rikumbi Arsenal yateye rikerekeza mu izamu.
Nyuma y’umukino Jose Mourinho akaba yagairanye ikiganiro n’abanyamakuru aho yagaragajeko atishimiye nabusa kubana amanota na Arsene Wenger.
Mu magambo ye Mourinho yagize ati :”Nitwe kipe igira umwaku yambere muri Premier League. Mu mikino 3 ishize twakiniye iwacu, uwo twakinnye na Stoke twakagombye kuba twaratsinze 5 cyangwa 6 ku busa (warangiye ari 1 kuri 1), uwo twakinnye na Burnley nawo nuko, uyu munsi twagombaga gutsinda 2 cyangwa 3 ku busa naho twanganyije, rero ndumva aritwe kipe igira umwaku kurusha izindi.”
Jose Mourinho yaboneyeho no gushotora Wenger agira ati :”Kurinjye ndumva natsinzwe rwose. Wenger yabaho aransinze”