in

Umutoza wa Rayon Sports yabonye urwitwazo nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Musanze Fc

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, yatangaje ko ikibuga cya Musanze kitamubaniye bigendeye kubyo yashakaga gukina.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 04 Mata 2022, nibwo Rayon Sports yari yasuye Musanze FC mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.

Uyu mukino wabereye kuri sitade Ubworoherane,  aho ikipe ya Musanze Fc isanzwe yakirira imikino yayo, iyi sitade ifite ibyatsi karemano.

Uyu mukino wahuje ayo makipe yombi waje kurangira ari ubusa ku busa,  ibintu byatumye umutoza wa Rayon sports avuga ko ikibuga cyitamubaniye.

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko ikibuga aricyo nyirabayazana. Yagize ati: “umukino wari ukomeye mbere na mbere kubera ikibuga. Iki kibuga ntabwo cyafashije ikipe yacu kuko biragoye kugikiniraho.”

Akomeza agira ati: “Iki kibuga ntabwo kimeze neza gusa twari tubizi, twashakaga gukina umupira wacu kandi ukaturyohera ariko byari bigoye, ari nayo mpamvu nabwiye abakinnyi banjye ko bagomba gukina umupira wa mbere bihuta.”

Asoza agira ati:” Byagenze neza ndetse mu gice cya kabiri tugerageza gukina ariko amahirwe y’igitego haba ku ruhande rwa Musanze FC ndetse natwe akomeza kubura.”

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Nshuti Muheto Divine yasuye Guverineri w’Intara Y’uburengerazuba mu biro bye (Amafoto)

Kiyovu Sports na Rayon Sports mu ntambara yo gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.