in

Kiyovu Sports na Rayon Sports mu ntambara yo gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022, nibwo hagiye hanze amakuru y’uko ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ziri mu ntambara yo kwegukana umukinnyi mpuzamahanga, Saidi Kyeyune, ukinira ikipe ya Uganda Revenue Authority n’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes.

 

Saidi Kyeyune ukina hagati mu kibuga asatira, ari mu bifuzwa cyane na Kiyovu Sports kugira ngo yongere imbaraga mu buzatirizi bwayo.

 

Amakuru dukesha Radiotv 10, ni uko iyi kipe y’Urucaca ibinyujije kuri Emmanuel Okwi ukinana na Kyeyune mu ikipe y’igihugu, yaba yaramaze kumvikana n’uyu musore w’imyaka 29 kugira ngo azaze kubakinira umwaka utaha w’imikino.

 

Ikipe ya Rayon Sports na yo iri mu bifuza uyu musore ariko amakuru ahari ni uko ibiganiro bafitanye nta kizere bitanga, bitewe ni uko uyu musore yamaze kwemererwa byinshi na Kiyovu Sports ndetse na we ubwe yifuza gukinana na Emmanuel Okwi basanzwe bakinana mu ikipe y’igihugu.

 

Saidi Kyeyune yakiniye amakipe atandukanye arimo URA Fc guhera mu mwaka wa 2010, El merreikh 2020/2021 ntibyakunda, agaruka muri URA Fc ari na yo akinira kugeza magingo aya.

 

Saidi Kyeyune uri mu biganiro na Kiyovu Sports

Ikipe y’igihugu ya Uganda amaze guyikinira imikino myinshi, aho benshi bamwibukira mu mikino y’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyabereye muri Cameroon, bitewe n’uko yitwaye neza muri iri rushanwa.

 

Uyu musore aramutse yerekeje muri Kiyovu Sports yaba asanzemo Emmanuel Okwi na Muzamiru Mtiaba na bo bakomoka mu gihugu cya Uganda. Mu gihe muri Rayon Sports yaba asanzemo Musa Esenu, uherutse kugurwa n’iyi kipe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Rayon Sports yabonye urwitwazo nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Musanze Fc

Wa mukinnyi utsinda igitego hagapfa icyamamare yatsinze ikindi hapfa icyamamare