in

Miss Nshuti Muheto Divine yasuye Guverineri w’Intara Y’uburengerazuba mu biro bye (Amafoto)

Nshuti Muheto Divine wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yasuye Guverineri w’Intara Y’uburengerazuba mu biro bye, bemeranya ubufatanye mu mishinga igiye itandukanye.

Ibi byabaye ejo hashize tariki ya 4 Mata 2022,  ubwo Miss Nshuti Muheto Divine yakiriwe mu biro bya Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba arinaho uyu mukobwa akomoka.

Mu biganiro yagiranye na Guverineri Habitegeko François harimo umushinga afatanyije na Africa Improved Food (AIF) wo kurwanya igwingira n’ikibazo kimirire mibi mu bana aho ateganya kuwutangiriza muri iyo Ntara.

Guverineri Habitegeko François yashimye Miss Muheto kumurava ari kugaragaza nyuma y’igihe gito yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Habitegeko François yabwiye Miss Muheto ko biteguye gufatanya nawe mu rugendo rwo kwesa imihigo, kandi ko bishimiye intsinzi ye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kwaka gatanya nyuma y’aho umugabo we atanze intanga, ntabimubwire

Umutoza wa Rayon Sports yabonye urwitwazo nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe ya Musanze Fc