in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Police FC

APR FC yari idafite umutoza mukuru, Edil Erradi Mohamed na Kapiteni Manishimwe Djabel bahagaritswe, yanganyije igitego 1-1 na Police FC mu mukino wa Shampiyona utarabereye igihe.

APR FC yari yakiriye Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3, ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022.

Ni umukino APR FC yakinnye itozwa n’umutoza wungirije Ben Moussa nyuma y’uko umutoza mukuru Adil Erradi Mohammed na kapiteni wa yo, Manishimwe Djabel bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi.

APR FC yatangiye umukino ishaka igitego ku kabi n’akeza ndetse iza no ku kibona hakiri kare ku munota wa 5 gitsinzwe na Ishimwe Christian kuri kufura.

Iyi kipe ba rutahizamu ba yo barimo Nshuti Innocent, Mugunga Yves bagiye bagerageza uburyo butandukanye ariko ntibyaborohera.

Police FC na yo yagiye igerageza amahirwe atandukanye ariko abarimo Twizerimana Onesme na Danny Usengimana ntibayabyaza umusaruro.

Police FC iba yabonye penaliti ku munota wa 45 ni kuri kufura yari itewe na Rutanga Eric bashyira mu izamu abakinnyi ba APR FC bawukuramo uhura n’ukuboko kwa Prince ariko umusifuzi ntiyayitanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugunga Yves na Byiringiro Lague bavamo hinjiramo Ishimwe Fiston na Mugisha Gilbert.

Police FC yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 65 gitsinzwe na Twizerimana Onesme kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ishimwe Christian yakoreye Nshuti Dominique Savio.

Police FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 74, Danny Usengimana aha umwanya Ndayishimiye Antoine Dominique ni nako ku ruhande rwa APR FC, Anicet yasimbuye Kwitonda Alain Bacca.

Amakipe yombi yakomeje kugerageza ashaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira amakipe anganya 1-1.

Ubwo bari bageze mu rwambariro umutoza Ben Moussa yashimiye abakinnyi ba APR FC uko bitwaye n’ubwo batabashije kubona intsinzi, abwira abakinnyi ko umukinnyi wa Police FC wari wambaye nimero 27 (Nshuti Dominique Savio) ko ari umuhanga.

Uyu mukinnyi asanzwe ari Kapiteni wa Police FC akaba yarayigezemo mu mpeshyi ya 2019 nyuma yo gusohoka ku rutonde rw’abakinnyi 16 APR FC yari imaze kwirukana bitewe n’uko batari baratanze umusaruro ushimishije mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kanye west yajyanywe mu nkiko nyuma yo gushinyagurira George Floyd wishwe ahejejwe umwuka

Mu marira menshi reba ukuntu rutahizamu ukomeye wa Argentina yasezeraga burundu ku bafana, aretse gukina akiri muto(videwo)