in

Kanye west yajyanywe mu nkiko nyuma yo gushinyagurira George Floyd wishwe ahejejwe umwuka

Umuraperi Ye wahoze yitwa Kanye West amaze iminsi atavugwaho rumwe biturutse ku myitwarire idasanzwe akomeje kugaragaza, ubu agiye kujyanwa mu nkiko n’umuryango wa George Floyd nyuma yo kugaragara mu kiganiro ashinyagurira uyu mugabo wishwe muri Gicurasi 2020.

Kanye West ubwo yari mu kiganiro Drinks Champs gitambuka kuri Revolt, yatunguranye avuga ko umwirabura George Floyd atishwe n’ivi ry’umupolisi ahubwo yishwe yishwe n’ikigero cyo hejuru cy’umuti wa Fentanyl yari yafashe.

Mu kiganiro uyu muraperi yagize ati “Mbona baramuhaye Fentanyl nureba neza nta nubwo ivi bavuga ryamwishe ryari rishinze ku ijosi cyane.”

Nubwo Kanye West yavuze ibi, raporo yakozwe n’abaganga yagaragaje ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wo guhumeka kubera gushingwaho ivi igihe kirekire, gusa nanone mu maraso ye hagaragayemo ibisigisigi by’umuti wa Fentanyl ukunzwe gukoreshwa mu guhangana n’uburibwe.

Umuryango wa George Floyd uteganya kurega umuraperi Ye mu nkiko kubwo guhakana no gushinyagurira uyu mwirabura wazize akarengane gakorerwa abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umunyamategeko Lee Merritt wari uhagarariye umuryango wa George Floyd, yanditse ku rubuga rwa Twitter avuga ko bari gushaka uko bakuzuza impapuro zijyana mu nkiko umuraperi Ye (Kanye West).

Uyu munyamategeko yabwiye CNN ko yamenyeshejwe ibyakozwe na Kanye West na murumuna wa George Floyd, Philonise Floyd wamubwiye ko ashaka kujyana mu nkiko Kanye West kubera gusebanya.

George Floyd ni umwirabura wishwe mu 2020 n’umupolisi w’umuzungu witwa Derek Chauvin amushinze ivi mu ijoshi yamuzirikiye amaboko inyuma ku mugongo kugeza ashizemo umwuka.

Umupolisi Derek Chauvin wahamwe n’icyaha cyo kwica yahanishijwe igifungo cy’imyaka 21 n’igice ari muri gereza.

Urupfu rwa George Floyd rwazamuye inkubiri ya ‘Black Lives Matter’ gusa Kanye West aherutse kuvuga ko iyi mvugo yari ubutekamutwe nyuma yo kugaragara yambaye imyambaro iriho amagambo ya ‘White Lives Matter

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diamond Platnumz yakoze ishyano none ibye byabuze gica.

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yatangariye ubuhanga budasanzwe bw’umukinnyi wa Police FC