Umunyamakurukazi wa radiyo na television bya RBA Rigoga Ruth ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore ndetse n’abagabo aho iherereye ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cya Bosiniya na Elizegovini aho ayo makipe yombi ari kwitabira imikino ya shampiyona y’isi.
Mu masaha macye nibwo uyu munyamakurukazi wari usanzwe ugaragara nk’aho ari muremure yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo wa kabiri mu burebure ku isi yose witwa Morteza Mehrzad wo mu gihugu cya Iran.
Icyatangaje abantu benshi ni ukuntu Rigoga yahise aba nk’akana kuri Mehrzad kuko apima metero 2 na santimetero 46(2.46cm)
Ihere ijisho iyo foto..
