in

Umurundi Emmanuel Mvuyekure yavuze impamvu yahisemo Rayon Sports aho guhitamo APR FC

Umurundi ukina mu kibuga hagati, Emmanuel Mvuyekure yavuze ko impamvu yahisemo Rayon Sports ari uko ari ikipe nkuru muri Afurika y’Iburasirazuba kandi akaba ari yo yamwegereye.

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2023 nibwo uyu mukinnyi wari usoje amasezerano muri KMC yo muri Tanzania, yageze mu Rwanda aje gusinyira Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023 akaba yarerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino 2023-24 aho azambara nimero 18, yanakinnye umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzwemo na Kenya Police FC 1-0.

Agaruka ku mpamvu yasinyiye Rayon Sports, yavuze ko ari uko ari ikipe nkuru kandi ikaba ari yo kipe yamwegereye imwereka ko imwifuza.

Ati “Nasinyiye Rayon Sports umwaka umwe, impamvu nayisinyiye ni uko ari yo kipe yanyegereye kandi ni ikipe nini muri Afurika y’Iburasirazuba, ndatekereza ku mahitamo yanjye, nagize amahitamo meza.”

Agaruka kuri APR FC bazahura kuri Super Cup tariki ya 12 Kanama, yagize ati “Umupira w’amaguru buri gihe ni igitutu, umukino wa APR FC na Rayon Sports uba ufite igitutu cyinshi hanze y’ikibuga mu bafana no mu gihugu ariko mu kibuga ni 11 kuri 11, naho hari igitutu ariko tugomba kurwana tukagerageza gutsinda.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kuvuga bagenzi be umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kwiyunga n’umutoza wari wamwikomye bikomeye kubera ubwenge yakoreshaga mu kibuga yagaruye

Ni intwaro kirimbuzi! Zelfani Yamen utoza Rayon Sport yavuze umukinnyi umwe rukumbi asigaje kuzana