in

Ni intwaro kirimbuzi! Zelfani Yamen utoza Rayon Sport yavuze umukinnyi umwe rukumbi asigaje kuzana

Umutoza wa Rayon Sports, Zelfani Yamen yavuze ko ubu mu bakinnyi 3 yifuzaga asigaje kwakira rutahizamu umwe ukomoka muri Sudani uzagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri.

Uyu mutoza akigera muri Rayon Sports yagaragaje ko atishimiye urwego rwa bamwe mu bakinnyi barimo umunyezamu ukomoka muri Uganda, Simon Tamale, avuga ko akeneye myugariro na rutahizamu.

Bisa n’aho myugariro n’umunyezamu batabonetse kuko yaguze Kalisa Rashid n’umurundi Emmanuel Mvuyekure ndetse banerekanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize k’Umunsi w’Igikundiro.

Zelfani aganira n’itangazamakuru yavuze ko asigaje kwakira umukinnyi umwe, akaba ari rutahizamu ukomoka muri Sudani yizeye ko azafasha iyi kipe bitewe n’ubunararibonye bwe.

Ati “Hasigaye umukinnyi umwe, hari umukinnyi ukomoka muri Sudani ugomba kuza mu minsi ibiri, ni umukinnyi ukina asatira, ni umukinnyi ufite ubunararibonye yakinnye Champions League na Al Hilal, ni umukinnyi uzafasha ikipe.”

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu ari Eid Mugadam Abakar Mugadam wakiniraga ikipe ya Al-Hilal Club y’iwabo muri Sudani, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umurundi Emmanuel Mvuyekure yavuze impamvu yahisemo Rayon Sports aho guhitamo APR FC

Ubutumwa busohotse aka kanya: Ny’uma y’uko umunsi w’igikundiro 2023 utitije weekend ubuyibozi bwa Rayon Sports bwasohoye itangazo rigomba kubonwa na buri mu fana wese