in

Transfer: Lewandowisky akomeje kwahagiza amakipe menshi ahazaza he hahishe byinshi.

Umwataka kabuhariwe ukomoka muri Polonye Robert Lewandowisky akaba yaratangaje ko azasohoka muri iyi kipe nyuma y’imyaka umunani yose yitwayemo neza agatwara ibikombe byinshi.

Mu mikino 375 yakiniye Bayern Munich, yabashije kuyitsindira ibitego 334 ayifasha gutwara shampiyona 8 ndetse n’ibikombe bitatu bya DFB Pokal ndetse na Champions league.

Mu kwezi gushize nibwo yatangaje ko ashaka gutandukana n’iyi kipe aho yatangaje ko igihe cye muri Bayern Munich cyarangiye anamenyesha ko agomba gushakira ahandi.

 

Kuva ubwongubwo nibwo yatangiye kuvugwa mu ikipe ya FC Barcelona ndetse amahirwe menshi ari naho amwerekeza.

Gusa nyuma y’uko Kylian Mbappé asinye amasezerano yandi muri PSG, yasabye abayobozi kuzana bandi bakinnyi bazamufasha niyo mpamvu PSG ishaka kuzana Robert Lewandowisky byihutirwa.

Ibi ngibi bikaba byambura amahirwe FC Barcelona inimerewe nabi ku mikoro uburyo itabasha guhangana na PSG.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video:uwahoze ari umugore wa nyakwigendera Katauti yaciye ibintu nyuma y’amashusho ye yakoze ubukwe

Umupolisikazi w’uburanga akomeje gukoresha abagabo benshi ibyaha(AMAFOTO)