in

Umupolisi ukiri muto yirashe arapfa ,ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta n’undi musore.

Umupolisi w’imyaka 35 yirashe arapfa ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta nundi musore.Ibi bikaba byabereye muri karitsiye Gisyo, zone Kanyosha mu mujyi wa Bujumbura mugihugu cy’i Burundi.

Aya makuru anemezwa n’igipolisi cy’i Burundi aho bavugako, Gilbert w’imyaka 35 y’amavuko yiyahuye aho yari avuye kureba umukunzi we akamubura ndetse agahabwa amakuru ko uwo mukobwa yamaze kumwanga aribwo yahise afata umwanzuro wo kwiyahura akoresheje imbunda.

Amakuru avugako uyu musore w’umu polisi yari amaze igihe kigera ku myaka itatu akundana n’uyu mukobwa ndetse ngo bari basanzwe bafitanye imishinga y’ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo.

Aba bombi ngo bari baherutse kugaragara barikumwe mu mujyi, bategura ibyo bashobora kuzifashisha mugihe bazaba bagiye kubana, ibi ngo bikaba aribyo byatumye uyu musore yiyahura mugihe yamaraga kumenyako uwo yateganyaga kuzamubera umugore yamaze kwambikwa impeta nundi musore bagiye kurushinga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Cyusa yavuze aho yakuye miliyoni 120 arimo kubakisha inzu ye ya etaje

Niyo Bosco avuze ikosa rikomeye M. Irene yakoze| Ibyo kurarura Vestine na Dorcas| Yabivuze byose