in

NdabikunzeNdabikunze

Niyo Bosco avuze ikosa rikomeye M. Irene yakoze| Ibyo kurarura Vestine na Dorcas| Yabivuze byose

Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe hano mu Rwanda yavuze ikosa rikomeye umujyanama we, Irene Murindahabi, yakoze. Ni mu gihe hamaze iminsi havugwa ikibazo cyari hagati ya Irene ndetse na Vestine na Dorcas. Ibi Niyo Bosco yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

Mu magambo ye bwite Niyo Bosco yasobanuye ikosa Irene yakoze mu magambo akurikira: Ibintu byabaye Irene nigeze kubimubwira kuri anniversaire ndamubwira nti ugabanye kwigira Yesu kuko nturiwe ntiwanashobora kuba we, urimo uragerageza kuba umuntu mwiza ugakabya kandi bizagukoraho niryo kosa ngewe mushinja, yararengerwye arakabya, yakabije gufasha abantu. Yarakabije! Yashyizemo icyizerw kinshi mu gufasha abantu niryo kosa ngewe mushinja.

Muri iki kiganiro kandi Niyo Bosco yavuze ku muntu wigeze kumwandikira amubwira ko we na bagenzi be barimo kurarura Vestine na Dorcas avuga ko byamubabaje cyane kandi ntabwo aribyo kuko ntaho bahera bararura bariya bana ndetse nta n’ibyo bafite babaha ngo bibararure.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupolisi ukiri muto yirashe arapfa ,ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta n’undi musore.

Ibizakwereka ko umukunzi wawe asigaye akwanga urunuka.