in

Umuhanzi Cyusa yavuze aho yakuye miliyoni 120 arimo kubakisha inzu ye ya etaje

Hashize iminsi mike hamenyekanye inkuru yuko umuhanzi Cyusa Ibrahim wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yatangiye kubaka inzu y’igorofa ku Ruyenzi. Mu kiganiro 102.3 Kiss Fm yagiranye na Cyusa ku munsi w’ejo bamubajije aho yakuye amafaranga arimo kubakisha inzu dore ko byavugagwa ko yaba afite aba diaspora bayamuhaye.

Cyusa yabwiye Kiss Fm ko amafaranga arimo kubakisha (Miliyoni 120 z’amafaranga y’U Rwanda) yayakuye ku muziki. Cyusa avuga ko amaze imyaka 2 mu muziki akaba yarakoze ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze y’U Rwanda. Yavuze ko ibi byose abigejejweho no kuba yarizigamiye bikaba bigiye gutuma yubaka inzu ya etaje.

Cyusa yavuze ko ibi agezeho ntamuntu utabigeraho ahubwo icyangombwa ni ukumenya icyo umuntu ashaka ndetse n’icyo ashaka kugeraho bityo agaharanira kukigeraho.

Iyi niyo nzu Cyusa arimo kubaka ku Ruyenzi
Cyusa Ibrahim

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bidasanzwe wamenya kuri TIKTOK imaze kwigarurira imitima y’abatari bake ku isi.

Umupolisi ukiri muto yirashe arapfa ,ubwo yamenyaga ko umukunzi we yambitswe impeta n’undi musore.