Connect with us

imikino

Umukinnyi ukomeye wa FC Barcelona yivumbuye kuri iyi kipe ngo ayihime.

Published

on

Umunya Brazil Arthur Melo wakiniraga ikipe ya FC Barcelona yivumbuye kuri iyi kipe maze yanga kuva mu kiruhuko mu gihugu cya Brazil ngo ayihimpe ntazayifashe mu mikino ya UEFA Champions League .

Uyu mukinnyi byari bizwi ko azerekeza muri Juventus mu mpera z’uyu mwaka w’imikino yanze kuza gufasha FC Barcelona mu mikino ya UEFA Champions League igiye gukomeza muri uku kwezi kwa Kanama bitewe n’uko yamaze gusinyira Juventus nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Sun.

Uyu musore w’imyaka 23 yabwiwe na FC Barcelona ko ibyo ari gukora ari ukwica amasezerano ariko we yayimye amatwi avuga ko atazayikinira ukundi.Amasezerano ye byavugwaga ko azarangira nyuma y’iki gikombe.

Arthur yasinyiye ikipe ya Juventus muri Kamena 2020 aho bivugwa ko yaguzwe miliyoni 72 z’amayero n’ukuvuga 66 z’amapawundi gusa amakipe yombi yaraguranye aho Juventus yatanze Miralem Pjanic muri uku kugura.

Nyuma ya La Liga,umutoza wa FC Barcelona yarangije ku mwanya wa 2 witwa Quique Setien yahaye abakinnyi be ikiruhuko uyu Arthur yigira iwabo ariko ngo yavuze ko atazagaruka mu ikipe.

Byari byitezwe ko Arthur agaruka vuba agapimwa Covid-19 muri iki cyumweru yarangiza akinjira mu ikipe igomba gutegura umukino wa Napoli wo kuwa 08 Kanama ariko ngo yandikiye FC Barcelona ayibwira ko atazongera kuyikinira.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar