in

Umukecuru Madeleine umufana ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi yamaze kugera muri sitade hakiri kare yisize amarange agiye gufana Amavubi

Umukecuru ugeze mu zabukuru Mukanemeye Madeleine umufana ukomeye cyane wa Mukura VS n’amavubi kuri uyu munsi ikipe y’Amavubi igiye gukina n’ikipe y’igihugu ya Mali, uyu mukecuru yabukereye ajya kwihera ijisho uwo mukino.

Uyu mu kecuru ukunda cyane Mukura VS ndetse n’ Amavubi kuri uyu munsi yazindukiye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ajya kureba umukina ugiye guhuza ikipe yu Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Mali Mu batarengeze imyaka 23.

Uyu mufana yabwiye umunyamakuru wa radio Rwanda Rigoga Ruth ko ku isaha ya saa tatu yari yamaze kugera muri stade dore ko ayituriye ikindi kanda yatangarije uwo munyamakuru ko ikipe yu Rwanda Amavubi iri butsinde Mali ibitego 4 ku busa

Ni nyuma y’aho uyu Mukanemeye Madeleine abakinnyi b’amavubi batarengeje imyaka 23 mu minsi yashize bamusuye maze bakamugenera impano zitandukanye asigara ari mu byishimo none na n’ubu akanyamuneza ni kose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Nomcebo wakomye abanyarwanda mu ndirimbo “Jerusalema” yabahaye ubutumwa bw’intashyo

Amakuru mashya ku ndege ya RwandAir yarenze aho yari guhagarara ikajya mu mirima