in

Amakuru mashya ku ndege ya RwandAir yarenze aho yari guhagarara ikajya mu mirima

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair yasohoye itangazo ryemeza ko indege yarenze aho yari guhagarara, yisegura ku bagenzi ariko itangaza ko nta muntu n’umwe wagize ikibazo yaba abagenzi ndetse n’abayikoramo bose.

Ati “Indege ya RwandAir urugendo WB601 yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa.

Abagenzi n’abakozi bose bafite umutekano.

Turahura n’ibibazo muri gahunda yacu uyu munsi kandi dusabye imbabazi ku bo bigiraho ingaruka.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hagitegerejwe ubufasha buvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe kugirango bayigarure mu kibuga.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru Madeleine umufana ukomeye wa Mukura VS n’Amavubi yamaze kugera muri sitade hakiri kare yisize amarange agiye gufana Amavubi

Manchester City ishobora gutakaza umukinnyi ukomeye wayo uyifatiye runini