in

Umugabo wo muri Ruhango yitemeye umwana yibyariye wigaga mu wa 2 mu mashuri abanza(reba amafoto y’ukuntu yamugize)

Umugabo wo muri Ruhango yitemeye umwana yibyariye wigaga mu wa 2 mu mashuri abanza(reba amafoto y’ukuntu yamugize)

Umugabo witwa Yamfasha Narcisse yaraye atemye umwana we mu mutwe no mu kiganza, mu gihe yashakaga gutema umugore we Nyirahabineza Devotha.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa  Mwendo saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 18 Werurwe 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert avuga ko intandaro y’ubu bugizi bwa nabi yaturutse ku makimbirane ashingiye ku ihene  baherutse kugurisha mu minsi ishize.

Amakuru avuga ko  yamfasha yagurishije ihene amafaranga yose akayatsinda mu kabari agataha nta n’igiceri.

Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uyu mugabo yemeza ko iyo hene  yagurishije ari iyo uwo mwana Se yaraye atemye.

Ayo makuru kandi yemeza ko Turikumana Joseph watemwe na Se, ari Umunyeshuri wiga mu mwaka kane w’amashuri abanza.

Ibyo ni ibikomere yamusigiye
Yamfasha Narcisse watemye umwana we.

 

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore baca inyuma abakunzi babo bagira ubwenge bucye (UBUSHAKASHATSI)

Mbega amajwi! Yakwangisha umuziki pee! Imiririmbire ya Muheto na Yago iduteye kumirwa