in

Umu slayqueen ukunzwe cyane yatawe muri yombi nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe n’umuhungu we.

Uyu mugore ukunzwe cyane ku mbugankoranyambaga cyane cyane instagram,witwa Rosemond Brown azwi cyane ku izina rya Akuapem Poloo Dey yatawe muri yombi azira gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 7 .

Uyu mugore uri muba slyaqueen bagezweho cyane muri Ghana, yari amaze iminsi agaragaza amafoto yambaye ubusa, akabikora akenshi agamije gukurura abagabo bo muri iki gihugu n’abanyamahanga bahagenda.Yakatiwe igifungo azira kugaragaza amafoto yambaye ubusa arikumwe n’umwana we.

Kwambara, ubusa uyu mukobwa byari bisa naho bimaze kumuhira, kuko yagendaga mu modoka zihenze ndetse akaba no munzu ihenze kandi bizwi ko ntakandi kazi agira uretse gukina filime no kwigaragaza kumbuga.


Kuwa Gatatu, taliki ya 14 Mata 2021, nibwo uyu mugore yagejejwe imbere y’urukiko, ashinjwa ibyaha bitatu, harimo kwiyandarika, gukwirakwiza ibiteye isoni no guhohotera umwana we kuko hari amashusho yamugaragaje bose bambaye ubusa.

Urukiko rw’akarere ka Accra muri Ghana rwahise rukatira Rosemond Brown igifungo cy’amezi atatu kubera kuvuga ko yashyizeho ifoto yambaye ubusa ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 7 ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa mwiza, irinde iyi myitwarire mu gihe abonye abo mungana bagiye gushyingirwa wowe uraho.

Umugabo yatunguye imbaga y’abantu ubwo yakuragamo imyenda akagenda mu muhanda yikoreye umusaraba nka Yezu avuga amagambo akomeye.