in ,

Ukuri ku bihe by’urukundo rwa Platini na Diane utamenye bidateze gusibangana ku mitima yabo bombi (+AMAFOTO)

Ni inzira ndende Platini yagenze kugira agere kuri Diane ariko kandi byabaye nko guhumbya kugira ngo buri wese hagati ya bombi afate iye nzira.

Gutandukana kwa Platini na Diane byaje bitunguranye mu matwi y’abakunzi babo,dore ko yari imwe mu ma couple yari akunzwe byimazeyo,byaje byahuranya kandi amatwi ya Platini dore ko ngo yasabwe na Diane ko ibyabo byahagararira aho.

JPEG - 150 kb

Amakuru agera kuri YEGOB.RW yemeza ko ngo mbere yuko itangazamakuru ribisakuza muri Mutarama 2017 hari hashize ukwezi kose Diane abwiye Platini ko yabonye ubundi bwugamo bugwa neza umutima we,koko ntabwo Diane yatinze kubihamya kuko byamusabye iminsi isaga 30 maze ashyira kuri instagram ifoto y’umusore witwa Rutayisire Fiston wibera muri USA aboneraho kuvuga ko ariwe  byishimo bye .

Diane yasubije impamvu yatandukanye na Platini biteguraga kurushinga
Fiston na Diane

Icyo gihe yagize ati”Kuko nishimiye kuba aho ndi ubu..Uyu niwe byishimo byanjye”.. Ikipe ya Rutayisire na Diane. maze Fiston wari uteye gapapu Patini nawe yikiriza agira ati“Usobanuye byinshi kuri njye mu buzima bwanjye…Uri uwanjye, ndagukunda birenze uko ubyumva.”

Mbere yuko tubabwira ibyo Platini na Diane badateze kwibagira mu myaka 3 bamaranye bakundana byimazeyo tubibutse ko Platini yakundanye na Diane mu mwaka wa 2013 ubwo yaramaze gutandukana n’umuhanzikazi Rozy bahoze bakundana.

Duterere amaso inyuma….

Ku babyibuka neza Platini na Rozy bakundaniye muri kaminuza i Butare,bari mu buzima buciriritse ariko urukundo rwabo rwagaragariraga bose,bahoranaga ibinezaneza ariko ibyabo byaje kugera ku musozo ndetse Rozy ahita ahagarika kuririmba naho Platini we akomeza umuziki ndetse ahita abona umukunzi wo gusimbuza Rozy.

Rozy na Platini bagikundana

Ibya Diane na Platini bigishyushye..

Diane wari ukundanye n’umustar bwa mbere yahise ahindura izina rye kuri facebook maze ava kuri “Ingabire Diane” yiyita “Nemeye Diane”

Hadaciye kabiri Diane yahise yiyandikishaho mu mugongo izina ‘Platini” ndetse amakuru dufite nuko ngo ubu adashobora kwambara umwenda ubigaragaza muri iki gihe ari kumwe na Fiston.Image result for diane yiyanditseho platini

Amakuru agera kuri YEGOB.RW avuga ko Platini yabwiwe ko umukunzi we afite undi musore babyumva kimwe ngo icyo gihe hari mu mwaka wa 2016 uri gutangira,ngo platini abibajije Diane ntabwo yabyakiriye ahubwo byateje umwuka mubi gusa nyuma baza kwiyunga bombi bemeranywa ko ari amagambo y’abantu bahitamo gukomeza umubano wabo .

Platini yakundaga Diane ku buryo ku isabukuru y’ amavuko ya Diane 3 Mata 2016 ,yamubwiye ati

Isabukuru nziza mwiza wanjye Didy. Iminsi yo iricuma ariko ntisiga ubusa, ijoro n’amanywa biratandukana imitima yo igasatirana… Nyagasani ni we uzi ibigukwiriye kundusha, gusa nanjye nkwifuriza icyiza cyose, uri umuntu w’agatangaza… Gukunda ni inshinga nzahora ngutondagurira iteka ryose, ukwiye ibirenze iyi baruwa y’urukundo. Imana iguhe umugisha, ndagukunda cyane Ingabire Diane”Umukunzi wa Platini yerekeje i Burayi mu ibanga, Platini araruca ararumira

Muri 2016 hagati Diane yerekeye i Burayi mu ibanga ndetse Platini aramuherekeza gusa amakuru avuga ko uru rugendo ari rwo rwabaye imbarutso y’itandukana ryabo.

Amakuru atugeraho avuga ko ngo Platini yatahuye ko Diane  yahuriye na Fiston mu Buhorandi ariko n’ubundi abimubajije arabihakana ariko n’ubundi mu ntangiriro za 2016 Diane yaje kubona atazakomeza kubaho mu kinyoma nuko abwira Platini ko atakimukunda maze bemeranywa gutandukana kabone nubwo byari bigoye Platini kubyakira.

Nyuma yo gutandukana buri wese yariherereye asiba ikimenyetso (amafoto) cyose cyazamwibutsa undi  (kuri social media) ariko Diane ntabwo byahise bimukundira gusiba Tattoo y’izina rya Platini mu bitugu kuko amakuru yizewe dufite yemeza ko acyiyifite.

PNG - 384.8 kb

Uwo platini yitaga umugore ubu yabaye umugenzi 

Nyuma yuko Knowless  na Clement bari bakoze ubukwe abenshi bari bazi ko hagiye gukurikizaho Platini na Diane.Ndetse na Platini ubwe yitaga Diane umugore we 

Kuba Platini yaramwise umugore we ntabwo byabujije Diane kwisangira umusore ufite ku mufuka Rutayisire Fiston ndetse amakuru atugeraho aravuga ko ubukwe bwabo bushobora kuba mu mwaka wa 2018.

JPEG - 179 kb
Fiston wateye Gapapu Platini

Platini we ubu ahagaze agute  mu rukundo?

platini aherutse kugaragarana n’umukobwa witwa Nicole Uwase ariko amakuru dukura mu nshuti ze zahafi aravuga ko nta rukundo ruri hagati ya Nicole na Platini ndetse ngo Nemeye Platini yabaye yihaye ikiruhuko cyo gukundana ngo ubu icyo ashyize imbere ni umuziki n’amasomo gusa.

Image result for platini na nicole
platini na nicole

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibanga Knowless yakoresheje kugirango akomeze kugaragara nk’inkumi nyuma yo kubyara

Isomere ukuntu Cristiano Ronaldo ashaka kuburizamo inzozi z’abafana ba Real Madrid